• KG 268 St, House 9. Kigali- Rwanda Nyarutarama
  • +250 788 386 688
  • 425 Street Name, UK, London
  • (123) 456-7890

ELDERS’ ADVICE – IMPANURO Z’ABAKURU

1 DR. JOSEPH RYARASA NKURUNZIZA:

Ntidushobora gutera imbere twenyine hari abandi bari mu ntambara mu karere kacu. Amateka atwereka ko urwango rwambukiranya imipaka rukiriho, rero urubyiruko, rugomba guhaguruka rukabyamagana.

2 MUZEHE KALISA RUGANO:

Ndashishikariza urubyiruko kumenya amateka y’ukuri kuko aribwo buryo bwo kubaka igihugu cyacu, guhindura imyumvire no kubaka ejo hazaza.

3 GASORE SERGE:

Ubwo nagarukaga mvuye kwiga hanze, numvaga nkeneye gutanga umusanzu wanjye cyane aho nkomoka I Ntarama hari harashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Intego yanjye ntabwo yari iyo gufasha Abana b’Abatutsi gusa kuko narokotse, ahubwo nashakaga kuba igisubizo kubaturage bose kuko ubumwe n’ubwiyunge ntibwagerwaho harebwe igice kimwe cy’abaturage.

4 REV DR. ANTOINE RUTAYISIRE:

Kugirango igihugu kigere ku mpinduka zihuse, birasaba urubyiruko gufata iya mbere no gutinyuka guharanira impinduka nziza aho batuye.

5 ASSUMPTA MUGIRANEZA:

Imbuga nkoranyambaga zishobora kuba igikoresho gikomeye cyo guhuza abantu. Ariko, iyo zidakoreshejwe neza, ziba igikoresho cyo kubiba urwango mu bantu. Urubyiruko rukwiye kumenya ibyiza n’ibibi byo gukoresha imbuga nkoranyambaga mbere yo gufata icyemezo cyo kuzikoresha.

6 DR. SHYAKA AGGEE:

Uburezi ni igikoresho cy’ingenzi mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside. Bushobora gukoreshwa mu kwigisha akamaro k’amahoro. Ikindi kandi uburezi bushobora gufasha mu gukemura amakimbirane, urwango, ivangura n’ubusumbane.

7 DR. ERIC NDUSHABANDI:

Urubyiruko rufite ubushobozi bwo kwifashisha ubuhanzi bagahuza imyumvire itandukanye y’abantu ndetse bakabasha kurenga ibibatanya. Ubuhanzi kandi bushobora guhuza abafitanye ibibazo bakabikemura ndetse bagafatanya kubaka isi y’amahoro.

8 DR. MUHAYISAASSUMPTA:

Urubyiruko ni yo maboko, ni bo ejo hazaza. Rero kuri twebwe nk’ababyeyi, kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside n’ingaruka zayo, ni ukwiteganyiriza, kandi biduha icyizere ko imbere ari heza. Urubyiruko turarusaba guhaguruka rukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo ibyo abakuru bahagaritse Jenoside bagezeho bitazateshwa agaciro.

9 HON. MUKABALISA DONATILLE:

Twebwe nk’Inteko Ishinga Amategeko tuzakomeza gutora amategeko akumira anahana imvugo zuje urwango, twibanda ku gutanga umusanzu mu kubaka amahoro n’ubumwe no guha umwanya urubyiruko ngo rubashe gusobanukirwa amahoro arambye.

Tags CLOUD

LEAVE A COMMENT