• KG 268 St, House 9. Kigali- Rwanda Nyarutarama
  • +250 788 386 688
  • 425 Street Name, UK, London
  • (123) 456-7890

IBITEKEREZO: URUHARE RW’URUBYIRUKO MU KURWANYA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE

Baho Winny Ntaganira:

Turi mu bihe abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakoresha imbugankoranyambaga mu gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo, bityo nk’urubyiruko ni byiza kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu kwerekana ukuri kw’amateka ndetse no kunyomoza abayagoreka.

Rugema Gretta:

Urubyiruko rushobora kwifashisha ikoranabuhanga mu gukora ubukangurambaga n’ubuvugizi batanga umusanzu wabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Bashobora kubikora bandika inkuru, ibitekerezo bagaragaza ububi bwayo ndetse bashishikariza bagenzi babo kwinjira muri urwo rugamba.

Jean Claude Karangwa:

Abahakana Jenoside bakanayipfobya bagomba kwimwa ijambo ndetse bakanyomozwa. Nk’umuntu ufite abamukurikira benshi, nkoresha imbuga zanjye mu guhuza urubyiruko tukajya gusura inzibutso za Jenoside kugirango dusobanukirwe amateka yacu ndetse dufatire hamwe umurongo uhamye wo kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayikwirakwiza.

Muhire Leon Pierre:

Uruhare rwanjye nk’urubyiruko ni ukwandika no guharanira kumenya amateka ya Jenoside, nibanda ku kugaragaza ibibi by’ingengabitekerezo yayo ndetse ngategura ibiganiro by’urubyiruko bigamije kuyirwanya.

Uwimpuhwe Valentine:

Jenoside yarabaye ariko ntitwifuza ko u Rwanda rwazasubira mu bihe bibi nkibyo rwaciyemo. Bityo rero ndahugura urubyiruko rugifite ingengabitekerezo ya Jenocide ndwibutsa ko ari mbi ndetse imunga ejo hazaza ihereye mu ntekerezo.

Osee Nkurikiyimfura:

Iyo abafite ingengabitekerezo ya Jenoside batanyomojwe, hari abagira ngo niko kuri. Ni byiza ko buri wese by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga bagira uruhare mu kunyomoza abahakana n’abapfobya Jenoside.

Akariza Laurette:

Kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside biradusaba imbaraga nk’urubyiruko bityo tukaba dukwiye kuzamura ijwi ndetse tugakoresha impano zacu duhangana n’abayikwirakwiza! Turi urufunguzo rw’ejo hazaza, reka dufatanye mu guharanira ko haba heza.

Tags CLOUD

LEAVE A COMMENT