Ku munsi mpuzamahanga w’amahoro wizihijwe kuri uyu wa kane tariki ya 21 Nzeri 2017, urubyiruko rwasabwe kuba umusemburo wo kubaka u Rwanda rw ’ejo hazaza rukoresha amahirwe n’ubumenyi bahawe bahereye mu miryango bakomokamo.
Ni umunsi waranzwe n’ibiganiro byahuje urubyiruko, abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’imiryango itari iya Leta mu Inteko Ishinga Amategeko aho rwatunzwe agatoki ku kuba rusaba byinshi ariko rugakoresha bike.
Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Donatille Mukabalisa yavuze ko bitumvikana uburyo hari ubushake bwa Politiki ariko mu miryango hakaba hakiri ibibazo bigira ingaruka ku rubyiruko”.
Yagize ati “Ko dufite ubuyobozi bwiza,ko dufite ubushake bwa Politiki, hakaba harashyizweho gahunda nziza n’amategeko meza ni iki kibura kugirango ibibazo bikomeje kugaragara mu miryango biranduke burundu bityo turinde urubyiruko rwacu kuko ari ubukungu bw’igihugu cyacu rukurire mu rukundo”.
Gusa ngo ibi bizakunda ari uko urubyiruko narwo rubigizemo uruhare rwirinda ingeso mbi ndetse rugakoresha amahirwe ruhabwa.
Yagize ati “ Mufite umugisha n’amahirwe yo kugira igihugu kiza…Ubuyobozi bwashyizeho gahunda nziza ziha uburenganzira busesuye buri munyarwanda nta numwe usigaye inyuma.Nimwe dufite bo gusigasira no gukomeza ibyiza igihugu cyacu cyagezeho ababyayi banyu bigomwe byinshi”.
Rumwe mu rubyiruko kandi rwagaragaje ko hakiri ibibazo byo kwimwa ijambo mu miryango.
Nshimiyimana Alexis yavuze ko Leta yagiye yirengagiza byinshi mu bijyanye n’imitekerereze y’urubyiruko cyane ko mu bijyanye n’imibanire y’umuryango aho urubyiruko rudahabwa ijambo.
Gusa ibi ntabwo yabyemeranyijeho na Depite Musabeyezu Naricisse aho yavuze ko nta rwitwazo urubyiruko rw’uyu munsi rukwiye kugira kuko nababohoye u Rwanda bari urubyiruko ndetse batari barahawe ikintu na kimwe n’igihugu.
Yagize ati “Ni mumenye icyo mushaka, mwishyira ibibazo ku bandi, ibibazo nitubigire ibyacu, tubyige, tubisesengure noneho twicare tuvuge ngo tugiye gukora iki.”
Ibi kandi byagarutsweho na Minisitiri w’Urubyiruko, Rose Mary Mbabazi wavuze ko urubyiruko rwakorewe byinshi ariko rukwiye gukoresha amahirwe rwahawe mu guhindura umuryango nyarwanda.
Photo by David Kezio Musoke
Ati “Guverinoma yiteguye gukora ibishoboka ngo urubyiruko rubone amahirwe.Gusa narwo turarusaba gukoresha ubwenge bwahawe mu guhindura igihugu n’umuryango nyarwanda muri rusange”.
Umuyobozi wa Never Again Rwanda ikunda gukorana n’urubyiruko, Dr Joseph Ryarasa Nkurunziza, yatangaje ko bazakomeza gufasha umuryango mu kuwuha ubumenyi bwatuma babasha kumenya inkomoko y’amakimbirane mu rwego rwo kubaka amahoro arambye.
Photo by David Kezio Musoke
Insanganyamatsiko uyu mwaka u Rwanda rwihaye ni “Twese hamwe duharanira amahoro twubaka indangagaciro z’ubwubahane n’agaciro ka muntu mu muryango”.