• KG 268 St, House 9. Kigali- Rwanda Nyarutarama
  • +250 788 386 688
  • 425 Street Name, UK, London
  • (123) 456-7890

IKIGANIRO NA PACCY, UMWAMIKAZI WA HIP HOP MU RWANDA.

YV: Paccy, tuguhaye ikaze mu kiganiro. Watangira utwibwira.

Paccy: Muraho! Nitwa Uzamberumwana Pacifique, nkaba nzwi kwizina rya Oda Paccy, nkaba ndi umuhanzi nyarwanda.

YV: Ntabwo tumenyereye ko abakobwa baririmba injyana ya Hip-hop, usibye na Hip-hop, benshi niyo bagiye mu muziki birabagora kwigaragaza. Wowe Hip-hop yakujemo gute, ni iki cyatumye ubasha no kurenga icyo kintu ugakomeza ukamenyekana mu gihugu.

Paccy: Hip-hop nyifata nk’ahantu nduhukira. Ni ahantu mbasha kuvuga ibindimo, ni ahantu nshobora gufasha abantu benshi binyuze mu butumwa ntanga.

Nararebye nsanga ikintu cyatuma ntanga bwa butumwa nifuza gutanga ari ukuririmba injyana ya Hip Hop. Icyo gihe byari binagoye kuko abakobwa baribacyendetsebadafitezambaraga zituma bari bukomeze. Ndavuga nti ese kuki noneho ntagenda ngo mpere ku byo bariya bakoze, aho bagejeje nkomerezeho, ariko noneho nkore cya kintu gishobora gufasha abantu mu myaka icumi iri imbere. Ni uko nakoze injyana ya Hip-Hop kuko yabaye inzira kuri ngewe yo gutanga ubutumwa.

YV: Mu kinyarwanda baravuga ngo hagora gutangira…Weho gutangira byari bimeze gute?

Paccy: Ntabwo byari byoroshye. Ndibuka nkora indirimbo ya mbere yitwa “Mbese nzapfa”. Nari umukobwa w’igara rito ariko abantu bakajya b a v u g a ngo “Hari umukobwa uvuga nk’imashini”. Ntabwo abantu bumvaga ko nashobora gukora iyo njyana benshi bitaga iy’umujinya ndetse byarangoye kwemeza abantu ko umukobwa yaririmba Hip Hop. Gusa nari umukobwa udacika intege kuko numvaga hari icyo nshaka kugeraho nubwo nta bushobozi bw’amafaranga nari mfite ngo mbigereho byoroshye. Iteka iyo hazaga ibicantege nibazaga niba ubutumwa nabutanze bityo bigatuma nkomeza gusunika ngo nkore neza ubutaha.

YV: Birumvikana ko wahuye n’imbogamizi nyinshyi, watubwira imbogamizi zikomeye zaba izihariye kuri wowe, cyangwa izo buri mukobwa ashobora guhurira nazo muri muzika?.

Paccy: Nge kuruhande rwange nkunda kuvuga ko ntazo ahanini kubera ko, ikintu kiba ikibazo ari uko wowe ubwawe wakigize ikibazo. Niba uhuye n’umuntu umwe uguca intege, ntabwo abantu bose bashobora kuguca intege. Wenda ikintu navuga gishobora gutuma umukobwa acika intege, ahantu hose hahuriye umutu umwe, ntuzabura umuntu ukwaka amafaranga, ntuzabura umuntu ugusaba ngo muryamane, ibyo bintu byose rero nibyo ushobora gusanga byaca abana ba bakobwa intege,ubushobozibuke,izombogamizi zose, ugasanga barabiretse.

YV: Iyo umuntu arebye asanga kurenga imbogamizi bigenda binanira abana b’abakobwa ndetse bagacika intege. Izo mbogamizi ziba ziremereye gute ku buryo abana b’abakobwa benshi bananirwa kuzirenga?

Paccy: Navuga ibintu nka bibiri, icya mbere biterwa nicyo wagiye gukora mu muziki. Harimo nk’umuntu ushobora kujya mu muziki kuberako yabonye kanaka araririmba, Uwo muntu rero nageramo ntago yiyumvisha wenda imbogamizi abahanzi bahuye nazo, nageramo agakubitana ni ikintu kimugoye gato, arahita avamo yiruke.

Hari nundi umuntu uzamo wenda afite izindi nshingano kuburyo asanga kubifatanya byombi bimunanira, agahitamo kuba ahagaritse umuziki.

Hari impamvu nyinshi zitandukanye, ariko ikintu navuga cya mbere nuko, umuntu ubasha kurenga imbogamizi zo gutangira mu muziki, nuko aba afite ahantu ashaka kugera, cyangwa se afite n’umurongo runaka yiyemeje gucamo.

YV: Ubwo wabaga umubyeyi, abantu bacitsemo igikuba bavuga ko umuziki wawe uhagaze. Ibyo bintu byaba byaraguciye intege, byaguteye imbaraga, cyangwa hari ingaruka byagize kuri Muzika yawe?

Paccy: Iyo ubyaye ukiri muto bikugiraho ingaruka, ibyo wakoraga birahagarara, cyangwa se bikagenda gacye, amashuri arahagarara, nage yarahagaze. Nigaga muri Kaminuza mfata umwaka wo kuruhuka, umuziki urumva warahungabanye. Gusa sinacitse intege ko nakoze indirimbo “Icyabuze” mbyara mu mezi abiri. Nubwo izo mbogamizi zabayemo ariko kuko nari mfite icyo nshaka kugeraho ntabwo nahagaze.

YV: Hari imbaraga izo mbogamizi zaguteye?

Paccy: Yego, nuyu munsi njya mbwira bantu ngo nge ikintu kitaba mu nkoranyamagambo yange ni ugucika intege, ni ijambo ntajya ntekereza. Ntago njya ncika intege icyaba cyose.

YV: Hari igihe cyageze utangira kwinjira mu mishinga y’umuziki ariko yibanda ku kurwanya inda zitateguwe mu bana b’abakobwa. Ibi byaje bite?

Paccy: Nk’umuhanzi umaze gukura, mpora nishyira mu mwanya wa wa mwana muto ufite impano runaka, ariko utazi aho ari buhere, utazi aho ari bunyure. Ni ikintu cyakozwe kugira ngo dufashe umwana wese ufite impano mu rwego rwo kugirango abashe kwitinyuka, agaragaze ibyo ashoboye gukora, agaragaze impano afite binyuze muri twebwe.

YV: Nk’umwana w’umukobwa aje akakugisha inama ashaka Kwinjira mu njyana ya Hip Hop, wamwemerera akajyamo?

Paccy: Yego, namwemerera, ariko nkamuha ubutumwa. Namubwira nti niba ugiye gukora Hip-Hop, haranira kubahisha izina ryawe, uharanire gutanga ubutumwa ku buryo nyuma y’imyaka icumi umuntu azavuga ati wa mwana yaramfashije abinyujije mu ndirimbo.

YV: Ikitegererezo cyawe mu muziki ninde? Kubera iki?

Paccy: Ni Emnem. Ubusanzwe injyana ya Hip Hop imenyerewe ku Birabura, ariko Eminem yaravuze ati nubwo ndi umuzungu reka nkore ikintu abazungu baziko batakora kandi ngikore neza. Ibi bintu byatumye nkunda Eminem, ndavuga kubera iki noneho mu Rwanda Hip-hop bayifata nk’injyana y’abahungu, kuki ntayikora ndi umukobwa nkarusha benshi mu bahungu bayikora?

YV: Abaraperi benshi bagira amagambo bahimbye akamenyekana, weho ni ayahe wazanye, rubanda rukayiyumvamo?

Paccy: Hari indirimbo nigeze gukora yitwa Miss president, birangira abantu banyise Miss President, birahari byinshi umuntuashoborakuririmbaugasanga bihindutse amagambo ku bandi.

YV: Ni izihe ntego ufite zo gukomeza gufasha abana b’abakobwa kwigirira icyizere no kudacika intege?

Paccy: Mu bitekerezo byanjye hahoramo abana b’abakobwa kuko bakunze guhura ni imbogamizi nyinshi cyane ndetse bikarangira bamwe batekereje ko ari abanyantege nke. Mpora mbabwira ko bakwiye kwigirira icyizere muri byose, ikindi bige gukora cyane, no gukunda umurimo, guharanira kwiyubahisha, kwirinda ibiyobyabwenge, kuberako ni ikintu cyambere gisenya umuntu n’mahirwe yari afite bikangirika.

YV: Ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu myidagaduro rihagaze gute, waganiriye na benshi, uzi byinshi, mbwira muri make rihagaze gute?

Paccy: Ihohoterwa rishingiye

ku gitsina ni kimwe mu bikunze guca abana b’abakobwa intege. Hari nk’umukobwa wampamagaye arambwira “nkore iki ko byancanze ?” ndamubwira byagenze gute? Ati,” nahamagaye umupromota ngo muhe indirimbo, arambwira ngo nge kumureba mu rugo, njya ku mureba, ariko icya mbabaje nuko indirimbo yange atayikinye.”, uwo ni umwe wabashije kuba yavuga. Urumva icyo kintu niba cyarabaye kuri umwe, birashoboka ko cyaba cyarabaye kubandi bagiye bavamo batavuze. Urumva ko ku mwana w’umukobwa benshi baba bashaka kubafasha ariko bagahitamo kubanza kubahohotera.

Ntekereza ko ari ikibazo gikomeye mu myidagaduro kandi kuba cyakemuka biragoye kuko abantu badahuza imico. Ahubwo numva ari byiza ko wakwiyambaza undi muntu, hari abantu benshi bashobora kugufasha, ntanyungu.

YV: Murakoze Paccy ku kiganiro cyiza

Paccy: Murakoze namwe.

Tags CLOUD

LEAVE A COMMENT