• KG 268 St, House 9. Kigali- Rwanda Nyarutarama
  • +250 788 386 688
  • 425 Street Name, UK, London
  • (123) 456-7890

Ubuhamya:Ababyeyi banze kumushyigikira, ntiyareka impano ye yo gukora Filimi

Nitwa Nambajimana Prosper, natangiye gukora filimi kuva mu mwaka wa 2000, iki gihe nari nkiri umwana muto aribwo natangiye gukora mu mishanga ya filimi itandukanye nka “100 days” nakinnyemo ndi umukinnyi ufasha guherekeza inkuru (figurant). Icyo gihe nayikinnyemo niga mu mwaka wa mbere mu mashuri yisumbuye. Kugirango bayinshyiremo nageze urugendo rw’amasaha atanu mu bwato kuva ahantu hitwa Mugonero rugera mu mujyi wa Karongi aho filimi yariri gukorerwa.

Nakomeje kugenda mbikora ubundi ngacika intege, ariko nyuma nza kwiyemeza kwegurira ubuzima bwange filimi. Icyo gihe nigaga muri kaminuza ya y’Abadivantisiti ya “AUCA” iherereye I Masoro. Icyo gihe umuryango wambwiye ko ninkomeza kujya kurangazwa n’ibintu by’amafilimi bazahagarika kunyishyurira amashuri. Narabyirengagije ndakomeza kuburyo bahagaritse ubufasha bwose bampagabujyanye n’ishuri, ndibuka ko navaga Kabeza n’amaguru nkajya I Gacuriro mu kigo cyahoze kitwa Rwanda Cinema center ubu ni (Kwetu film institute) nkirirwayo nagiye kwiga gukora filimi nta kurya kandi ngataha n’amaguru.

Umuryango umaze gukuraho inkunga zose, numvise mbaye nkucitse intege ariko birangira mbonye amahirwe yo kujya kwiga ibijyanye n’filimi muri Tanzania ndetse niyemeza guhita mbyegurira umutima wanjye wose kuko ariyo mahirwe nari nsigaranye cyane ko ishuri ryari ryarahagaze kubera abanyishyurira bari babihagaritse. Kugeza ubu birantunze kandi mfite ikizere cyo kuzarenga imbogamizi ngihura nazo nkigeza kuri byinshi.

Zimwe mu mpamvu zatumye nkunda ibijyanye no gukina filimi nuko numvaga nzikunze ndetse numvako ninzijyamo nzabasha kuba nahindura imyumvire n’ibyiyumviro by’abantu mu buryo butandukanye. Ikindi kandi filimi ni   igikoresho cy’itumanaho gifite imbaraga kurusha ibindi byose mu guhindura imico n’imyifatire no gutanga ubumenyi ku muntu. Ni muri urwo rwego kandi niba filimi ari igikoresho gifasha mu guhindura imico n’imyifatire no guha ubumenyi ikiremwa muntu, yaba igikoresho kiza mu kuzana amahoro mu Bantu cyane ko ishyira umuntu mu bihe cyangwa ibyiyumviro runaka ikanamwereka uko yabivamo n’ibyiza cyangwa ibibi yabiboneramo.

Hari film nyiinshi zitandukanye zagiye zifasha abantu kuva mu bihe bibi bari barimo bakabasha guhindura ibyiyumvo n’imitekerereze, zigakoreshwa mu bikorwa bitandukanye byo kubaka amahoro kandi bigatanga umusaruro mwiza. Ntanze nk’urugero, mfite Filimi yitwa Dead nayikoze nyuma yo kureba ikibazo kiba mu rubyiruko, aho abahungu bamwe na bamwe baba muri ghetto bararura abakobwa bakabazana bakamarana igihe ababyeyi baboa kenshi batanabizi kuburyo hashobora kubakururira ibibazo bitandukanye nko gutwara inda, kwandura indwara zidakira, kuba imbata z’ibiyobyabwenge ariko ababyeyi ntibamenye ibiri kuba kubana babo. Iyi filimi rero ihwitura urubyiruko kudashukwa n’ibihe bagezemo ngo bibarushe imbaraga batwarwe nabyo ahubwo ko batekereza kuri ejo hazaza heza.

Ubwanditsi

 Prosper yize filimi biciye mu mahugurwa atandukanye ariko noneho anabyiga nk’ishuri dore ko yitegura guhabwa impamyabumenyi diploma mu ikorwa rya filimi ayivanye ku masomo yize kuri gahunda yitwa iyakure (online) mu kaminuza imwe mu zikomeye ku isi ariyo Colombia university ryo muri leta z’unze ubumwe z’abanyamerika.