• KG 268 St, House 9. Kigali- Rwanda Nyarutarama
  • +250 788 386 688
  • 425 Street Name, UK, London
  • (123) 456-7890

Ubuhamya: Yatangiye kwizigamira ku myaka 12, afite umushinga wa miliyoni esheshatu

Quote: “Nabwira urubyiruko ko amafaranga yose asa, yaba ari amafaranga wakoreye mu biro cyangwa mu bindi bintu bikugoye, akazi kose gapfa kuba kakwinjiriza, mureke dukunde umurimo” Anne Tuyizere

Tuyizere Anne atuye mu murenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi avuga ko yatangiye kwizigamira akiri umwana aho yarangije kwiga amashuri yisumbuye afite miliyoni ebyiri. Uyu munsi, nubwo afite  imyaka makumyabiri (20), Tuyizere afite umushinga wo guhumbika ibiti n’imbuto zinyuranye. Nk’uko abitangaza, ngo umushinga ubarirwa muri miliyoni esheshatu z’amafaranga y’U Rwanda (6million Rwf). 

Tuyizere kuri ubu  wiga mu mwaka wa kabiri (INES Ruhengeri) mu ishami rya Biomedical Laboratory Science, ibikorwa bye bikorwa n’isosiyete yashinze ikora ubuhumbikiro bw’imbuto n’ibiti birimo ingemwe z’amatunda, ibinyomoro, ibiti byo kurwanya isuri n’ibindi. Kuri ubu akaba afite ubuhumbikiro burimo ingemwe zigera ku bihumbi 50.

Mu kiganiro twagiranye yadutangarije ko byose byavuye mu kwizigamira ati “Natangiye kwizigamira mu myaka 12,  njya kurangiza amashuri  abanza nari mfite  ibuhumbi 500 kuri konti, nagiye kurangiza kwiga amashuri yisumbuye mfite miliyoni ebyiri. Gusa ntabwo nari nziko nzakora ubuhinzi kuko numvaga nzakora iduka ry’imyenda, ariko nyuma nza gutekereza icyagirira sosiyeti ntuyemo akamaro”.

Yabanje kureba kimwe mu bibazo byugarije aho atuye maze ahitamo gukora ubuhinzi kuko aribwo yabonaga ko buzaha akazi urubyiruko rwinshi rutagize amahirwe yo kwiga kandi bikagabanya indwara zo kugwingira zikigaragara aho iwabo batuye. Kuri we. uyu wari umusanzu ukomeye mu kubungabunga ibidukikije. 

Tuyizere asanga, urubyiruko rudakwiye gufata ubuhinzi nk’umwuga ureba abantu bakuru cyangwa abatarize gusa. “Hari igihe mbwira urubyiruko ngo muze mbahe ikiraka mu buhinzi ariko yahagera ukabona biramugoye. Amafaranga yose arasa, yaba ari amafaranga wakoreye mu biro cyangwa mu bindi bintu bikugoye, akazi kose gapfa kuba kakwinjiriza, mureke dukunde umurimo”.

Tuyizere asaba inzego za Leta gushyigikira urubyiruko rukora ubuhinzi rukabasha kubona amasoko, kubona inguzanyo no gushishikariza urundi rubyiruko gukunda ibikorwa by’ubuhinzi. Inama agira urubyiruko ni uko icya mbere ari ugutangira, bagashora duke bafite baharanira kugira impinduka aho batuye. Kuri ubu Tuyizere afite abakozi 11, harimo umwe uhoraho n’abandi 10 badahoraho.