• KG 268 St, House 9. Kigali- Rwanda Nyarutarama
  • +250 788 386 688
  • 425 Street Name, UK, London
  • (123) 456-7890

Ubuhamya: Komera ku mpano yawe

Nitwa Habimana Venuste, mfite imyaka 35, navukiye mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru ahazwi nko kuri Nyirangarama. Natangiye kugerageza gukora ubugeni mfite imyaka 12 gusa. Ababyeyi banjye babonaga ibyo ndimo bindangaza bikambuza kwiga ariko impano igakomeza ku nkurura nkisanga ndi mu ibumba ndi kureba uko nakwigana ishusho y’umuntu cyangwa ikintu runaka.

Nyuma yuko ababyeyi bakomeje kubirwanya nakomeje kubikora nihishe ariko nkakunda no kwiga cyane. Nakomeje kumva impano inkurura njyenda nkora udutako dutandukanye. Nyuma uko nagendaga nkura nibwo ababyeyi banjye babonaga mfite umuhate niga nkazana amanota meza bageraho babona kubifatanya no kwiga bizakunda batangira kunshyigikira.

Nyuma yo kurangiza amashuri abanza ntegereje kuzajya muyisumbuye, natangiye gukora ibihangano ndetse ntangira kubibyaza amafaranga, aribwo nakoze igihangano kiri kuri Nyirangarama I Rulindo, maze Sina Gerard (Nyirangarama) aragikunda atangira kumba hafi ndetse ntangira gukora n’ibindi bihangano byinshi.

Muri iki gihe nari maze kumenya gukora ibihangano byiza, aribwo umuryango Imbuto Foundation wateguraga amarushanwa yabafite impano zitandukanye ndayitabira ndetse ndanayatsinda.

Guhera ubwo, Imbuto Foundation yakomeje kumpa byose nkeneye harimo amahugurwa ahambaye, banyigisha gukora ibihangano bifite inyigisho zahindura abantu ndetse n’uburyo nakoresha impano yanjye ikabasha kuntunga, gutunga umuryango wanjye no gutanga umusanzu wanjye nk’umuturarwanda.

Bimwe mu bihangano nakoze

Ishusho iri kuri Sonatube y’umugabo uvuza ingoma n’abakobwa babiri babyina yavuye mu gitekerezo cy’umujyi wa Kigali aho bashakaga igihangano cyaha karibu abaza mu Rwanda, kigaragaza umuco ndetse n’indangagaciro abanyarwanda basanganywe zo kwakira no kwishimira ababagana.

Umunyabugeni witwa Bushayija Pascal niwe wampaye igitekerezo cyo gukora umugabo uvuza ingoma n’abakobwa bashayaya, bishimye bameze nkaho bigaragaza urugwiro kubaje babagana.

Nitabiriye kandi Ubuhanzi Arts maze mba uwa kabiri aho nari nagaragaje umugabo ujyanye abana ku ishuri, yambaye umunyururu uciye, agendera mu mabuye ndetse afite inyota. Iki gihangano kigaragaza ko mu rugendo rw’iterambere tugomba kugaragaza inyota yo kwibohora mu buryo bwose.

Mu bindi bikorwa nakoze harimo ikibumbano kiri kwa Nyirangarama kiri mubyo nahereyeho nkiri muto kigaragaza umuntu witanga akazimanira abantu bamugana aho bamwe bagenda hakaza abandi ndetse kandi n’ibyo atanga ntibishire mu bigega. Bivuze ko iyo umuntu ahaciye ashonje abona ibyo yakirizwa agashira inzara n’inyota kandi n’abaza nyuma ye bakabona amazimano.

Inama nagira urubyiruko ni ukwita ku ku mpano zabo kuko benshi baba bafite impano ariko amahitamo akabagora. Buri wese akura afite icyo ashoboye ariko icyo bisaba ni ukubyitaho noneho uko ugenda ukura, ugira ubunararibonye niko wunguka ubumenyi muri cya kintu ndetse ugabanya ibikuranganza.

Ikindi kandi bakwiye gutekereza ko buri muntu yakoresha impano ye akihangira umurimo atarinze guhanga amaso abandi. Gukoresha impano yawe no kwiyemeza kuba umunyamwuga byazadutunga ejo hazaza ndetse ugaha n’akazi abandi, gusa usanga mu rubyiruko ikibura ari ubushake no kumva ko bidashoboka.

Nsoza kandi ndagira Inama urubyiruko kudaharanira inyungu z’ako kanya.  Nkanjye ibintu nkora buri muntu aha agaciro ikintu bitewe nuko yagishimye, bisaba gukora cyane maze ukabona gutekereza inyungu. Kubera kugendera kuri iyi myumvire byatumye nshyira akazi imbere kurusha ibindi, birantunze kandi bimfasha kwikemurira ibibazo.