• KG 268 St, House 9. Kigali- Rwanda Nyarutarama
  • +250 788 386 688
  • 425 Street Name, UK, London
  • (123) 456-7890

SYMPHONY BAND: Urubyiruko rushyize hamwe, icyizere cy’ahazaza ha muzika nyarwanda

 

Symphony band ni itsinda rigizwe n’urubyiruko bakiri bato bize mu ishuri ry’umuziki ryahoze riherereye ku nyundo barimo Irakora Fabrice uvuza ingoma, Niyontezeho Etienne ucuranga Piano, Mugisha Frank ucuranga Guitar Bass, Mugengakamere Joachim ucuranga Guitar Solo ndetse ubwo twakoranaga iki kiganiro   Uwayezu Ariel (Ariel Wayz) yari akiririmo nk’umuririmbyi.

Itsinda rya symphony rimaze igihe gito ritangiye ariko rimaze kuba inyenyeri imurikira muzika nyarwanda, baracyari bato, babikora babikunze kandi bikaba binabatunze. Kuri ubu bihaye intego zo kwambutsa umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Ubwo ishuri rya Muzika ryo ku nyundo ryatangiraga muri 2014 ryakomeje kurema abasore n’inkumi bafite ubumenyi bwimbitse  kuri muzika harimo nko gucuranga Piano, kuvuza ingoma, gucuranga ubwoko butandukanye bwa Guitar, Kuririmba, uko umuhanzi yitwara ku rubyiniro, gushyira amanota mu muziki, gakondo, kuririmbira muri Korali, kwandika indirimbo, Igifaransa, Icyongereza no gutunganya ibihangano.

Iri shuri niryo ryibarutse itsinda rya Symphony band rigizwe n’urubyiruko bakiri bato, baba mu nzu imwe ndetse bamaze kwitabira ibitaramo bitandukanye mu Rwanda.

Ni itsinda ryahiriwe n’umwaka wa 2019 kuko ryabashije kwitabira ibitaramo bitandukanye birimo icyo Kwita Izina cyari cyatumiwemo icyamamare cyo muri America “NEYO’ ndetse rinasusurutsa ubukwe bw’ umukobwa wa Perezida Paul Kagame “Ange Kagame”.

Iyo ubasuye usanga mu ruganiriro rwabo harimo ibikoresho bikomeye bya muzika, icyumba kirimo sitidiyo itunganya imiziki ndetse n’inzu itunganya umuziki, cyangwa bari gusubiramo indirimbo zitandukanye ndetse bakanagutaramira.

Ubwo twabasuraga, Umuyobozi w’iri tsinda Etienne Niyontezeho yadutangarije ko umuhamagaro wabo ari umuziki ndetse basanze bose bahuje icyerekezo ati “Twasanze duhuje icyerekezo kandi twese tubifitemo umuhamagaro, umuziki ni ubuzima bwacu, twahisemo gukora ibyo dukunda kandi ntagishobora kuduhagarika.” 

Niyontezeho avuga ko ibanga ryabo ari ugukorera hamwe, kugira intumbero imwe kandi bagakora ibyo bakunda. Ati“Twebwe dukora nk’ikipe, mbere y’uko duhuzwa n’akazi turi umuryango, turasohokana, turagendana ntabwo ushobora kubona umwe ahantu ntawundi uhari, ibintu byose dushatse gukora biratworohera kuko turi imbaraga zirenze iz’umuntu umwe. Duharanira ko izina ryacu rizamuka kandi iyo tubonye aho turirimba tubikora nkaho ari ubwa nyuma.”

Ubwo isi yari mu kaga ko guhangana na COVID-19, iri tsinda ryatangiye gusururutsa abantu ku mbuga nkoranyambaga aho byaje kurangira bibahesheje ibiraka bitandukanye no kugaragara ku bitangazamakuru bikomeye mu Rwanda. Ngo babikoraga bashaka gukomeza guhesha izina ryabo agaciro. “Imbuga nkoranyambaga twazikoreshaga kugirango dukomeze guhesha agaciro izina ryacu, ntitwari tugamije amafaranga nubwo byaje kuvamo andi mahirwe akomeye”.

Bavuga ko bafite intumbero yo gutangira gukora ibihangano byabo maze mu minsi izaza bakajya batumirwa atari nk’itsinda ricuranga gusa ahubwo nk’itsinda rinaririmba. Ubwo twajyaga kubareba, bari bafite indirimbo eshatu bakoreye muri studio yabo. “Benshi batuzi turi inyuma y’abahanzi tubafasha kuririmba indirimbo zabo, ndifuza kubona Symphony Band iri imbere y’abantu twatumiwe gukora ibihangano byacu.”Joachim Mugengakamere ucuranga gitari

Icyitonderwa: Muri iyi nkuru murasangamo umukobwa witwa Uwineza Ariel uzwi ku izina rya “ Ariel Wayz” utakibarizwa muri iri tsinda. Ubwo twakoraga iki kiganiro yari umuririmbyi muri Symphony Band.

 

Niyontezeho Etienne: Ndi umwana wo mu bashumba wiyeguriye muzika

Ndi umwana wo mu bashumba muri Zion Temple, natangiye ncuranga mu rusengero ndetse ninaho ababyeyi bashakaga guhora bambona, ntibishimiraga kumbona mu muziki usanzwe kuko bumvaga ko ngiye kwinjira mu biyobyabwenge n’ubusinzi, gusa ntibari kumpagarika kuko nari mfite intumbero.

Byaje gukomera ubwo bashakaga ko njya kwiga amashuri ya Kaminuza ariko njye nshaka kujya kwiga umuziki ku nyundo, nagiyeyo ari nko kwizirikaho ‘igisasu’. Gusa bagiye babona ntacyo mpindukaho ndetse bitangira gutanga umusaruro bityo bagenda babyumva gake gake. Ubu tubanye neza nta kibazo rwose. Icyiza ni ukudacika intege, kugira intego mu buzima ukamenya icyo ushaka kandi ukagiharanira. Umucuranzi wa Piano wa Symphony Band, Etienne Niyontezeho

 

Ariel Ways 19: Ndi indwanyi yiteguye kwirwanirira

Amateka yacu ntabwo yahaye umukobwa amahirwe yo kwisanga mu myuga yose, haracyarimo kwitinya n’ibindi bibazo byinshi. Umuziki urimo ingorane nyinshi ku mukobwa, hari benshi baba bashaka kugufatirana ngo bagukoreshe ibyo bashaka nk’ikiguzi cya serivisi. Hari abakobwa benshi bagenda bacika intege bakabivamo kubera ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nanjye nahuye naryo, nahuye n’abanyita indaya kuko ndirimbana n’abahungu gusa. Gusa njyewe ndashikamye, ndi umukobwa batakoresha ibyo bashaka. Ndi umukobwa witeguye kwirwanirira, ndi indwanyi. Mu buzima ntabwo ncika intege, ndatsinda cyangwa nkiga. Uwayezu Ariel, (Ariel Ways), afite imyaka 19, twakoranye ikiganiro akiri  umuririmbyi muri Symphony Band