• KG 268 St, House 9. Kigali- Rwanda Nyarutarama
  • +250 788 386 688
  • 425 Street Name, UK, London
  • (123) 456-7890

“SIPORO IHUZA ABANTU”: Aristide Mugabe twaraganiriye

“Biragoye ko mwaba mwirirwa mwiruka mu kibuga, mwakora ikosa bakabahanira hamwe maze ngo ubone umwanya wo gutekereza ko hari ibyo utandukaniyeho na mugenzi wawe, siporo yubaka ubumwe kandi igahuza abantu”.

 

“Mu ikipe niho haba abantu benshi bafite byinshi batandukaniyeho kandi barabirenga bakabana neza bagahuriza hamwe…kuki muri sosiyeti isanzwe kubana byananira abantu kandi batamarana n’igihe kinini?

 

Aristide Mugabe wo mu bwana yari muntu ki?

Aristide ni umwana wakuze ari mu murongo wo kwiga agakina umupira w’amaguru bisanzwe ariko utari ushabutse cyane, wakundaga kwiga, kuba mu rugo akenshi ataba ari gukina akaba ari muri bikorwa bya kiliziya nko guhereza n’ibindi. Numvaga ninkura  nzaba impuguke muri siyansi cyangwa umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomeye.

Nyuma yo kubura umubyeyi na bamwe mu bavandimwe bawe muri Jenoside, hari uruhare byagize mu ntego z’ubuzima bwawe? Ni  uruhe?

Navuga ko hari icyo byahinduye gikomeye kuko iyo ufite umubyeyi umwe uritwararika . Iyo ukuze warabuze umubyeyi n’abavandimwe bituma ukura imburagihe ndetse bigatuma hari intera usimbuka z’ubwana. Ugomba kuba ku murongo ngo utarushya umubyeyi cyane ko ntawundi barumuna bawe baba bareberaho, niba ari mu ishuri ntiwangize amahirwe kuko umubyeyi biba byamuvunnye. Ibi byose byagize uruhare mu byemezo nagiye mfata mu buzima bwanjye.

Ese nk’umuntu ukiri muto warebaga imbere ukabona ikizere, mu mutwe wumvaga bimeze gute?

Nagize amahirwe ngira umubyeyi (Mama) warwaniye ishyaka umuryango ndetse agerageza gukora ibishoboka byose ku buryo numvako nta kintu mbuze. Gusa ibyiyumviro byo kubura papa ntiyari kubihindura kuko byahoraga bingarukamo.  Gusa kuko ntacyo nari kubihinduraho kandi cyari ikibazo rusange gihuriweho n’abanyarwanda benshi, nagombaga kubyakira  ubuzima bugakomeza.

Ni gute sports yafashije komora ibikomere no kunga abanyarwanda  nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi haba ku giti cyawe no ku banyarwanda muri rusange ?

Nihereyeho, siporo ni ikintu cyunga abantu kuruta ibindi bintu  byinshi, mu ikipe uko mugenda mukinana mugenda muba umuryango kurutaho, ku giti cyanjye siporo yagiye impa abavandimwe b’ingeri zose  ku buryo ntigeze niheba ngo numve ndi  njyenyine.

Muri rusange, siporo yabaye umuyoboro wo kunga abanyarwanda mu buryo bukomeye. Nk’abantu bafana ikipe imwe bagiye bisanga biyumvanamo kurusha uko wabinyuza mu buryo bwa politiki, amadini n’ibindi. Iyo bagiye gufana batahiriza umugozi umwe, bakicarana ndetse bagahuza intego.

Nkuko ubikomojeho mu ikipe habamo “ Ubudasa-Diversity” bushingiye ku myaka, inkomoko, ururimi n’ibindi…mu bigenza gute ngo hatavuka amakimbirane?

Navuga ko  sporo  ubwayo ni ururimi rumwe. Umwe ashobora kuva muri Congo afite imbaraga z’umubiri , undi akava mu Rwanda afite amayeri atandukanye,  gusa tukabihuza twese tugamije intego imwe. Aho waba uturuka, imyemerere waba ufite, intego iba ari imwe yo gutsinda ikipe duhanganye. Twisanga twahuje maze ubudasa bwacu bukaba ingufu zo gutahiriza umugozi umwe tukagera ku ntego.

Tukugarutseho, ni iki gituma amakipe wakiniye yose yaba Espoir BC, Patriots, n’ikipe y’igihugu bakugirira ikizere cyo kubabera kapiteni,  weho ubona cyangwa abandi bakubwiye ko ari iyihe mpamvu?.

Buriya abantu nibo babimenya neza, gusa njyewe ntekereza bagiye bangirira ikizere bitewe n’impamvu ikipe ya mbere nabereye kapiteni (ESPOIR) yagendeyeho. Muri Espoir nabereye kapiteni abakinnyi  benshi banduta kandi tukagenda twitwara neza, nkeka ko iyi ariyo mpamvu ahandi hose bagiye bambonamo impano yo kuyobora.

Mu miyoborere yanjye, ntanga igitekerezo noneho tukareba igihuriweho n’abantu benshi. Ikindi kandi kuyobora abandi bisaba kuba uri wa muntu ushobora gufasha ikipe kwivana mu kibazo runaka, bagenzi banjye mpora mbabwira ko tutagomba gutsindwa, uko nemera ko utsindwa ari uko iminota yarangiye. Ntekereza ko ari ibyo kuko ntabwo ntinya kandi ndi umuntu uhorana icyizere.

Ufatanya gukina n’akazi gasanzwe, ni gute ubikora byose kandi ugatanga umusaruro wifuzwa, izo mbaraga uzikura hehe?

Buriya ikintu ukora ugikunze biragoye kukireka cyane iyo ubikora ukabona biragenda. Ikindi kuva natangira gukina, nakinaga niga kuva mu mashuri yisumbuye kugeza muri Kaminuza, navugako nize gukora ibintu bibiri. Gusa bisaba  kwigombwa ibindi bintu ukunda, bisaba gukoresha igihe cyawe neza ndetse kugira ikipe ibigufashamo. Kuri njye navuga ko Basketball ari ubuzima, ntabwo nabireka kereka igihe nzaba numva ntakibashije gutanga imbaraga zafasha ikipe.

Sosiyeti ifata abakinnyi nk’abantu bakunda iraha, Ni gute abakinnyi bakwiye gukoresha impano no kumenyekana bafite mu gukemura ibibazo sosiyeti ihura nabyo ndetse no gukorera ubuvugizi bagenzi babo batagize amahirwe nkayabo”?

Abantu b’ibyamamare ndetse n’abakora siporo by’umwihariko ndabasaba gukoresha igihe cyabo neza, bakamenya ko hari abantu benshi babareberaho, kandi  bakaba intangarugero muri sosiyeti birinda gukoresha ibiyobyabwenge, n’indi myitwarire idahwitse ikuvana mu murongo. Kugira imyitwarire myiza muri rusange bigufasha gukina igihe kirekire kandi neza ndetse ntan’ikintu biba bitwaye. Ushobora kwishimira ubuzima kandi uri mu nzira nziza, bikagufasha mu mwuga wawe ndetse bikagena uko tuzabaha twarasoje gukina.

 Ni iki wabwira abakiri bato bifuza kugira siporo umwuga mu gihe Sosiyeti igifata bakuru babo nk’abantu bakunda iraha?

Ikintu nabwira abana nuko iyo ukoze siporo neza ishobora kukugeza ahantu hose ushaka. kuri ubu nka Basketball hari abantu yishyurira amashuri, hari abafite ingo itunze, hari abakora mu bigo bitandukanye bakina. Hari Abakinnyi b’ikipe y’iguhugu  bababye abakinnyi beza kandi sosiyeti nta kibazo ibafiteho, abo berekana ko ushobora kuba umukinnyi mwiza, ukaba icyamamare kandi ukitwara neza.

Ni ubuhe butumwa waha abana bakiri bato mu bice bitandukanye by’igihugu bafite inzozi nyinshi ariko babona bitoroshye kuzigeraho kubera ubuzima babayemo” 

Ubutumwa nabaha ni ukubabwira ngo kora neza icyo ugomba gukora, aho uri  kuko ntabwo uba uzi ukureba. Nkanjye nkitangira gukina ntabwo nari nziko nzizasanga hano, naharaniraga kuba umukinnyi mwiza ku ishuri ntabwo narinziko hari abatoza bandeba, ukumva umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka runaka aragushaka ukibaza aho yakubonye. Nababwira ngo bakore cyane igihe amahirwe yabo azazira azasange bari mu buryo bwiza bwo kuyafata.

Abakinnyi benshi bagira imyumvire runaka (Mentality), imyumvire ya Arstide ni iyihe?

Nemera ko umuntu agira aho imbaraga zigarukira, gusa aho dutekereza ko imbaraga zacu zigarukira ni hafi kurusha aho zigera . Ngomba gutanga ibyo mfite byose nkarenza naho ubushobozi bwanjye burangirira kugirango nihagira ikiba ntaza kwicuza ngo nari kuba nakoze iki n’iki.

Nusoza gukina Basketball, ni iki waharaniye cyangwa se wifuza abantu bazasigara bavuga kuri carrier yawe?

Mu gihe nkiri mu kibuga mba nshaka guhora ndi umukinnyi mwiza kugirango ni nsoza gukina ntazavuga ntazicuza icyo ntakoze. Mu gihe nzaba narakoze ibyo nagombaga gukora ntekereza ko ibikorwa bizivugira kurusha uko nashaka ko njye banyibuka. Ikindi kandi  ibyishimo nzaba naragiye mpa abantu cyangwa abato bagiye banyigiraho haba mu kwitwara neza, mu gukina no mu kinyabupfura bizatuma benshi banyibuka abandi bankureho isomo.

Hari abana bakiri bato bacengezwamo ingengabitekerezo ya Jenoside n’ivangura aho gutozwa gukurikira impano zabo , ni ubuhe butumwa ubaha?

Iyo ushaka gutera imbere ukusanya ingufu kurusha gutatanya abantu. Nkanjye siporo yanyigishije ko umuntu wese afite icyo ashoboye kandi yagufasha mu buzima utitaye ku gace aturukamo cyangwa imiremere ye. Ingengabitekerezo y’ivangura cyangwa ironda rishingiye kucyo aricyo cyose rigenda rica intege sosiyeti muri rusange kandi niyo soko y’inzangano, intambara umutekano mucye n’amahoro kandi nta gihugu cyateye imbere kidafite amahoro amahoro.

Ubwanditsi: Aristide Mugabe yavutse ku itariki ya 11 Gashyantare 1988 avukira i Huye mu ntara y’Amajyepfo, akaba ari ubuheta mu muryango w’abana batatu.

Aristide Mugabe, imyaka 32, umukinnyi wa Patriots BBC, akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Basketball y’u Rwanda akaba yaragiye afasha amakipe yakiniye gutwara ibikombe bitandukanye.