• KG 268 St, House 9. Kigali- Rwanda Nyarutarama
  • +250 788 386 688
  • 425 Street Name, UK, London
  • (123) 456-7890

Binjiye mu budozi barangije Kaminuza, bafite intego zo gushinga uruganda

 

Abagize sosiyeti idoda imyambaro AfrIhozo Clothing bavuga ko babyinjiyemo barangije kwiga ndetse bikabanza kubatera ipfunwe. Gusa ngo kuko bari bazi icyo bashaka bakomeje guhangana n’imbogamizi bahuye nazo muri urwo rugendo aho kuri ubu bafite indoto zo gukora uruganda rwabo.

Narcisse Tuyizere ni umwe mubagize iyi sosiyete. Bagitangira bumvaga bafite ipfunwe ryuko bagiye gutangira kudoda kandi barangije Kaminuza, ibi ngo ntibyari bimenyerewe mu rwanda. Ku mafaranga ibihumbi ijana (100.000 Rwf) gusa batangiriyeho, bashatse umudozi  wagomba kubafasha mu kazi kabo. Dore ko bo batari bazi no kudoda!  Uyu munsi,  bafite abadozi 10 bahoraho ndetse iyo akazi kabonetse kubwinshi  bashobora no kugeza ku badozi 50.

Mu gukora ubudozi bwabo bwa buri munsi bifashisha murandasi mu kwihugura no mu kwigira ku myenda ikorerwa mu bice bitandukanye by’isi bakabyifashisha mu guhanga udushya ariko bibanda ku bikenewe ku isoko ry’u Rwanda (Made in Rwanda).

 

Baracyahura n’inzitizi

Nk’uko abagize iyi sosiyete babitangaza, ngo abakora umwuga w’ubudozi baracyahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo kubura igishoro cyo guhaza isoko bafite. 

Ibi ngo akenshi biterwa no kubura inguzanyo cyane ko akenshi nta ngwate bagira, ibikoresho bihenze n’ibindi. Ikindi kandi ngo hari bamwe mu banyarwanda bafite imyumvire ko ibikorerwa mu Rwanda bidafite ubuziranenge ndetse abandi bakumva ko bihenda. Gusa ngo iyi myumvire igenda ihinduka uko iminsi ishira indi igataha. 

————————

 

 “Nagize inzozi zo kuba umwe mubakora imideli nkiri muto ndetse kuva icyo gihe ngira inzozi zo kuzashinga isosiyete yanjye. Ikintu cyangoye mu gutangira ni ugufata icyemezo cyo kureka akazi gahemba neza, katarimo ingorane, nkajya kwikorera. Byarangoye bikomeye, usibye kuba abantu barancaga intege nanjye sinabyiyumvishaga. Gusa baravuga ngo wasiga ikikwirukankana ariko ntago wasiga ikikurimo” Ihozo nice washinze AfrIhozo Clothing

 

 

 

Mfite impamyabushobozi ya Kaminuza nakuye muri KIST mu bijyanye n’ubutabire (chemistry), ntabwo nize ubucuruzi cyangwa ubudozi. Nkimara kurangiza amashuri natekereje ko ntakwiye kujya gusaba akazi cyangwa ngo nteze ikibazo mu muryango ahubwo mpitamo kuba igisubizo”.  Narcisse Tuyizere, AfrIhozo Clothing